Imishinga mu karere
Mu rwego rwo gufasha abaturage baturiye umuryango, hatangiwe imishinga itandukanye :
- Umushinga w'amazi meza
Isuku ni isoko y'ubuzima, ni yo mpamvu amazi meza ari ngombwa. Ubofashijwemo n'abagiraneza,
Umuryango washoboye kugeza amazi meza
mu karere. Ufatanya n'ishami rishizwe amazi mu karere..
- Umushinga wo guhugura abahinzi n'aborozi
Umuryango wafashijwe n'amatorero y' Abaholande kugirango ubashe kugoboka abaturage muri urwo rwego.. Amahugurwa arakomeje, abaturage 150 mu nyaka 2 bahabwa amahugurwa mu magambo (Théorie) no mu bikorwa (pratique).
Nubwo amahugurwa yibanda ku buhinzi n'ubworozi, abaturage bahabwa n' izindi nyigisho zinyuranye. Kubungabunga nezaibidukikije, isuku, kwirinda Sida, kuzigama no gukoresha inguzanyo. Izo nyigisho zose zishingiye ku ijambo ry' Imana. Abahugurwa bashyira mu bikorwa iwabo ibyo bize, bakagirwa inama mu gihe cyo gusurwa. Ibimaze kugerwaho birashimishije.
- Umushinga wo kwigisha gusoma no kwandika
Nkuko hari abanyarwanda benshi batazi gusoma no kwandika, umuryango wiyemeje gufasha abiyemeje kubyiga. Kumenya gusoma no kwandika bigabanya ubujiji.
Mu kubahugura ababikira bakoresha na Biblia, kandi abarangije amahugurwa bahabwa impamya bushobozi na Biblia.
- Umushinga wo gufasha abantu bakuze
Bamwe mu bantu bakuze batagishoboye kubona ibibatunga, umryango ubashakira amafaranga yo kubafasha .
- Umushinga w'impinja
Pour
les mères qui n’ont pas (assez) de lait maternel ou pour les grands-mères
qui s’occupent des petits enfants parce que la mère est morte, nous essayons
de trouver quelques fonds pour qu’elles puissent acheter le lait de vache
pendant les premiers 8 mois environ.

