Amavu n'amavuko
Mumpera z’ikinyejana cya 19, ubwo hari ububyutse mw’itorero mu bihugu bimwe by’Uburayi.
Abaporotesitanti baje kurushaho kumenya akamaro k’umuhamagaro wo kwitangira burundu umurimo w’Imana. Baje gusanga ko uwo muhamagaro ushingiye kw’Ijambo ry’Imana. Kuva ubwo imiryango y’abadiyakonesi ihita ivuka ikwizwa mu bihugu byinshi
Imibanire n'andi matorero
Mu mpera y’umwaka w’i 1984, iryo torero ryashinze umuryango. Nyuma y’imyaka mike ukingurira imiryango abakobwa bo mu yandi matorero y’Abaporotesitanti nabo biyumvamo umuhamagaro
AKAMARO KA GAHUNDA Y'UMURYANGO MU ITORERO NO MU GIHUGU MURI RUSANGE
Umuryango ufite intego nkuru yo kuzana abantu kuri Kristo. Urwanya ubujiji, ubukene, indwara n'ibindi bibongamira imibereho myiza y'ikiremwa muntu.
Niyo mpamvu umuryango utangira ibikorwa bigamije kwongera umutungo n'ibindi bikorwa bigamije kujijura abaturage, Wifashishije ijambo ry'Imana umuryango ukangurira abantu kubana mu mahoro, birinda amacakubiri.
Nkuko umuryango nawo ugize itorero, kandi ukaba uri mu Gihugu, wiyemeje kuba umunyu n'umucyo nkuko biri muri Matayo itanu umurungo wa 13-16. Ushyigikira igikorwa cyose kigaragaza impamvu zatumye Yesu aza hano mw'Isi. "Jyewe nazanywe no kugirango Intama zanjye zibone ubugingo, ndetse busendereye". (Yoh. 10:10). Ni ukuvuga ko iby'ubugingo n'umubiri byose bigomba kwitabwaho. Kugirango umuryango ubigereho wibanda ku mahugurwa y'abantu. Nkuko umuryango ari uw'abihaye Imana, ufite intego zo kugeza ubutumwa byiza ku bantu b'ingeri zose.

